Kirabiranya Rocky ni Umunyarwanda umaze kubaka izina cyane mu gusobanura filime azikura mu ndimi z’amahanga azishyira mu Kinyarwanda. N'ubwo azisobanura yitwa Rocky Kirabiranya siyo mazina yahawe n’ababyeyi ahubwo ngo kuri we izina ni nk’ipeti bityo yongera izina ku mazina ye buri uko yumva avuye ku rwego runaka ageze ku rundi.
Reka turebe urutonde rw'indirimbo 10 zashimishije uyu mugabo umaze kuba icyamamare mu Rwanda kubera akazi akora.
10. Solid
Solid ni indirimbo y'umwe mu bahanzi bakizamuka uzwi nka Juno Kizigenza, kugeza ubu uyu musore akaba abarizwa mu maboko y'uwitwa Bruce Melodie ikaba ari imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kandi mu gihe gito isohotse.
9. Waki waki
Waki waki ni indirimbo yasubiwemo, iya mbere yari iy'umusore uri kugaragara cyane muri iyi minsi uzwi nka Ish Kevin ndetse n'iyasubiwemo ikaba ariye afatanyije n'uwitwa Shizzo, ikaba irimo n'abandi bahanzi nka Bull Dogg, Neg G, Racine, Juno Kizigenza. Iyi nayo ni indirimbo yakunzwe n'abatari bake muri uyu mwaka dore ko iri no mu ndirimbo zarebwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube.
8. Bahabe
Bahabe ni indirimbo ya Dj Marnaud yafatanyije n'umwe mu bafatwa nk'abami ba trap mu Rwanda ari we Bushali, iyi ni imwe mu ndirimbo zakunzwe na Rocky Kirabiranya muri uyu mwaka wa 2020.
7. Igare
Indirimbo igare ni imwe mu ndirimbo zakoze amateka hano mu Rwanda kubera uburyo yarebwe cyane byihuse ndetse ikanakundwa n'abatari bake. N'bwo bamwe bayitaga igishegu, Igare ni indirimbo ya Mico The Best ufatwa nk'Umwami wa Afrobeat mu Rwanda umwanya yahoraga ahanganiyeho na Senderi Hit ariko kuri ubu akaba Senderi akaba atari kumvikana cyane mu muziki.
6. Nsengera
Nsengera ni indirimbo y'umuraperi uzwi nka Racine. Ni imwe mu ndirimbo Racine yakoze zikanyura abatari bake muri uyu mwaka.
5. Sound
Sound ni indirimbo ya Safi Madiba umaze iminsi akorera umuziki we hanze y'igihugu. Ni imwe mu ndirimbo yakoze kuva yava mu Rwanda zakunzwe cyane muri uyu mwaka ukurikije n'uburyo zanyuraga cyane kuri social media.
4. Ngaho
Ngaho ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri uyu mwaka. Ni indirimbo y'umusore uzwi nka Papa Cyangwe, kugeza ubu akaba abarizwa muri Label yitwa Rocky Entertainment ihagarariwe na Rocky Kirabiranya. Iyi ndirimbo kandi ni imwe mu ndirimbo za Hiphop zarebwe cyane mu Rwanda.
3. Otsma
Otsma ni indirimbo y'umusore uri kuzamuka neza muri minsi uzwi nka Bigbang Bishanya afatanyije na Juno Kizigenza, iyi nayo ni imwe mu ndirimbo zafashije Rocky kunezerwa muri uyu mwaka.
2. Henzapu
Henzapu ni indirimbo ya Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakoze cyane muri uyu mwaka, iyi ndirimbo yasohotse hafi mu ntangiriro z'uyu mwaka mu kwa 3, ubwo ibihe bya Lockdown byatangiraga. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ndetse zanagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga z'abantu banyuranye nka Whatsapp, Instagram n'izindi.
1.Imbeba
Imbeba ni indirimbo ya Papa Cyangwe afatanyije na Igore Mabano ubarizwa muri Kina Music. Papa cyangwe ni umwe mu basore bivugwa ko bafashije abantu kuticwa n'irungu mu gihe cya 'Guma mu rugo' ndetse akaba ari nawe muntu winjiye mu muziki atunguranye agatangira gukora indirimbo zigakundwa na benshi.
TANGA IGITECYEREZO